Yabonye Rukuba abura Yihunga :

Umugabo RUKUBAYIHUNGA wabaga i Bujumbura mu Ngagara, yakundaga ubugari cyane ku buryo yajyaga yitegereza ikiyaga cya Tanganyika, akareba n'igisozi cyegamiye Bujumbura, ati «maze umunsi umwe ngakanguka ngasanga uriya musozi wabaye ubugari Tanganyika yo yabaye urusosi! Rwakwambikana ndakubwiye!»

Uwo mugabo rero Rukubayihunga yari afite ingeso yuko yabanzaga kurya, yarangiza abana bakabona kugaburirwa.

Reka rero umunsi umwe umugore we Kanakuze abe amaze kuvuga ubugari, igihe amaze
gukaraba yitegura kwihereza haze umuntu wamushakaga.

Atinya kumwinjiza mu nzu ngo batavaho basangira ubwo bugari, amusanga hanze.

Ariko mbere yo gusohoka asiga yanditse izina rye ku bugari, maze rirakunda
rirabuzenguruka dore ko atari rigufi.

Umugore we abonye atinze hanze, akata kuri bwa bugari agaburira abana ngo badasinzira batariye.

Mu gukata umugore akuraho Yihunga.

Kera kabaye Rukubayihunga asezera ku mushyitsi we yinjira mu nzu.

Agize ngo arareba ku bugari asanga babukaseho maze induru ayiha umunwa.

Agataka ahamagara umugore, ati «yewe Kanakuze we, ko ndeba Rukuba, Yihunga yagiye hehe?!»

Abaturanyi bamwumvise bati «uriya mugabo ashobora kuba yasaze. None se Rukubayihunga arabaza aho Rukubayihunga yagiye?»